Archive for the ‘Politics’ Category

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 z’ukwa gatanu habaye manifestation yateguwe n’agatsiko k’abanyarwanda barwanya ubutegetsi kiyise Amahoriwacu. Iyo myigaragambyo ikaba yakurikiwe na conference yabereye Montreal. Iyo myigaragambyo rero ikaba ititabiriwe na busa nkuko ababiteguye babyifuzaga.

Mu banyarwanda n’aba Congomani n’abarundi bose hamwe bari batanu. Byabaye ngombwa ko police ihagarika manifestation yabo kuko bababwiye ko biteye isoni guhuruza police y’umujyi kuri manifestation y’abantu batanu.

Ku rundi ruhande hari une contre manifestation y’abashyigikiye ubutegetsi bwo mu Rwanda. Nubwo hari igihe gito cyo kwitegura byitabiriwe cyane haje abantu barenga ijana.

Kubera ko police ya Montreal yabonaga abashyigikiye ubutegetsi bwa leta y’u Rwanda ari benshi, bishimye kandi bitonze, yababwiye gukomeza gahunda bateganije yo gukora marche pacifique.

1. Echec total y’imyigaragambyo:

Biratangaje cyane kubona ingufu zashyizwe n’ako gatsiko kiyise Amahoriwacu mu kwamamaza itangira ku mugaragaro ry’ibikorwa byabo. Babibyujije muri social media zose ku buryo umuntu yari gukeka ko ari abantu serieux.

Abanyarwanda ba Montreal bitandukanije ku mugaragaro n’icyo gikorwa cy’Amahoriwacu banga kwitabira imyigaragambyo. Mu bantu batanu bonyine bitabiriye imyigaragambyo harimo abarundi 2 , umukongomani 1 n’abanyarwanda 2.

Mu gutumira imyigaragambyo bahuruje police ya Montreal ko bazakora imyigaragambyo izazamo abantu magana abiri ku buryo haje abapolice benshi cyane. Ariko abapolice babonye isaha babahaye igeze bakiri batanu barabahamagara bababwira ko imyigaragambyo yabo iburijwemo ko uruhushya bari bafite rurangiriye aho. Ubwo abo basore batanu bahise bafata inzira bajya kuri salle ya conference bubitse imitwe n’ikimwaro kinshi.

2. Amahoriwacu ntibazi amahame ya demokarasi

Abo basore batanu bitabiriye imyigaragambyo police imaze kubakurira inzira ku murima bageze kuri salle naho basanga ari uko mu cyumba cy’inama harimo abantu 15 ubariyemo n’abateguye inama.

Icyumba cy’inama gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 200 cyarimwo abantu 20. Abateguye icyo gikorwa cy’imyigaragambyo bari bateganije ama T-shirt nka 200 y’icyatsi yo guha abigaragambya. Batanu bonyine nibo bashoboye kuyambara. Isigaye bayikubise ku mutwe barayikorera bayisubiza kuri salle. Kubabireberaga ahitaruye bo baketse ko ari nk’abacuruzi bacuruza caguwa za magendu.

Ubwo hagati aho abashyigikiye ubutegetsi bwa leta y’u Rwanda bikomereje gahunda bakora marche pacifique bashagawe na police ngo hatagira ubahungabanya.

Urugendo rwitabiriwe n’abanyarwanda ba Montreal ndetse batewe ingabo mu bitugu n’abandi baturutse imihaanda yose nka Quebec na Ottawa, rwatangiriye kuri metro Berry UQAM rusorezwa aho abagize agatsiko ka Amahoriwacu kakoreraga conference.

Ubwo bamwe mubaje mu myigaragambyo ishyigikiye ubutegetsi bwa Kigali bageze ku muryango basaba kwinjira mu cyumba cy’inama ngo bashobore gukora debat contradictoire banabaze ibibazo abateguye inama.

Siko byagenze ariko kuko bangiwe kwinjira muri salle. Babajije impamvu bavuga ko ikiganiro mbwirwaruhame bateguwe kigenewe abantu bamwe gusa ko abanyarwanda bose batemerewe kwinjira mu cyumba cy’inama !!

Umwe mubari aho yababajije ati ese ko nabonye muvuga muri invitation zanyu ko mushaka demokarasi none mukaba mutemera debat contradictoire kandi ari imwe mu nkingi za demokarasi ? Uwitwa Freddy Usabuwera nundi witwa Patrick Uwariraye na Kansinge Nadine bariye iminwa birabananira gusobanura iyo contradiction batanga ibisobanuro bicurikiranye. Bageze naho bavuga bati ni ikiganiro prive cy’incuti zacu gusa zanditse kuri liste. Amaliste bari bayakoze ngo utayiriho ntabwo ibya debat democratique bimureba.

3. Ibiganiro birimo ikiranabuhanga ryo hasi cyane

Ku bashoboye gukurikira ibiganiro byabo online bo bishwe n’agahinda. Ntawashoboraga kumva ibyo aba panelists bavuga. Aba panelists hafi ya bose ntawahakandagije ikirenge kuko abagombaga guturuka UK na USA ndetse na Belgique babuze visa, ndetse n’amatike bemerewe nayo yarabuze, ubwo bari kuri skype bavuga bicikagurika utamenya ibyo bavuga. Ari ababaza ari n’abasubiza byari un dialogue des sourds kubera iryo koranabuhanga batazi gukoresha neza.

4. Kwiyakira

Abashyigikiye leta y’u Rwanda bamaze kumva ibyo bisubizo bidafite epfo na ruguru bicurikiranye byabo bayobozi ba Amahoriwacu bahise bigendera kuko bari bamaze kubwirwa ko hari igice kimwe cy’abanyarwanda kitemerewe kwinjira mu cyumba cy’inama.

Ubwo bisubiriyeyo bajya kwiyakira no kwishimira igikorwa bari barangije. Mu bafashe amagambo habanje ukuriye Diaspora Rwandais de Montreal Mr Alain Patrick Ndengera ashimira abantu bose ba Montreal, ba Quebec na Ottawa bitabiriye iki gikorwa.

Chargee d’affaire wa High Commission y’u Rwanda Madame Umutoni Shakilla wari mu ruzinduko Montreal yaboneyeho kuvuga ijambo risoza. Yavuze ijambo ryiza ashimira abaje bose, yanavuze ko kuba abanyarwanda banze kwitabira ibikorwa by’Amahoriwacu ari uko nta cause ifatika ihari baharanira.

Yakomeje asobanura ko abanyarwanda mu gihugu mu Rwanda bitoreye revision ya constitution ku rwego rwa 98%. Abantu batanashobora gukora debat politique ataribo bazigisha abanyarwanda uwo bagomba guhitamo ngo abayobore muri 2017.

Yashoje avuga ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho nko guteza imbere abategarugori, kwivuza byoroshye kubera ko mutuel de sante zabagezeho, yarangije avuga ko nyuma y’imyaka 22 hari abagihakana genocide yakorewe abatutsi kandi ko twese tugomba guhaguruka tukabamagana.

5. Conclusion

Igikorwa cy’agatsiko kiyise Amahoriwacu cyo gutangiza ibikorwa ku mugaragaro i Montreal cyabaye fiasco total kuko abanyarwanda banze kukitabira ku mugaragaro ku buryo imyigaragambyo yagaragayemo abantu batanu kugeza ubwo police yonyine ibabwira.

Ukundi gutsindwa kwa kabiri ni ukuvuga ngo utangiye un mouvement iharanira demokarasi ariko ugatangira ubwira abo banyarwanda ko hari igice kimwe cy’abanyarwanda kitemerewe kwumva ibyo uvuga kandi munakorane debat democratique et contradictoire.

Amahoriwacu idashobora kubona abantu batanu bakora manifestation mu mugi nka Montreal utuyemo abantu barenga ibihumbi bitanu, Amahoriwacu avugira mu bunyegero atinya gukora debat politique ntibakwiriye kugira uwo batera igihe. Abanyarwanda ba Montreal babaye aba mbere mu kubatera umugongo no kuberaka ko ibintu by’ibyuka bitagira cause badashobora kubyitabira.

Tito Kayijamahe

 

Netters,

Mu minsi ishize abanyarwanda benshi barenga miliyoni eshatu n’igice bisabiye intekonshingamategeko ko constitution yahindurwa nuko ingingo zimwe zari zidahuye n’igihe zigasubirwamo ndetse n’izindi zigakurwamo.

Inteko y’abadepute yubahirije ibyifuzo bya rubanda nuko constitution irahindurwa ndetse n’ingingo ya 101 irahindurwa. Ubu mandat ya prezida izajya imara imyaka 5 kandi ntawe ushobora kurenza mandat 2.

Ku bantu bamwe bo muri opposition ndetse na bimwe mu bihugu by’amahanga ntibishimiye ingingo ya 172 ivuga ko igihugu gikeneye transition mbere yuko iri tegeko nshinga rishya rishyirwa mu bikorwa.

Ariko ababivuga biyibagiza aho u Rwanda tubona uyu munsi ruvugwa cyane ku isi mu bintu byinshi byiza haba mu gufasha ONU mu kubungabunga amahoro ku isi, haba mu iterambere, haba mu guteza imbere abari n’abategarugori, haba mu kuba kimwe mu bihugu bya Afrika byoroshye gushoramo imari, haba mu guteza imbere ikoranabuhanga ryo nkingi y’amajyambere n’ibindi, aho ruva.

Ibi byose byagiye binyura mu byiciro nakwita bitatu: Periode ya mbere nashyira kuva muri 1994 kugera muri 2003 yabaye iyo gukura u Rwanda mu rwobo rw’icuraburindi leta yari iriho yari yaruroshyemo nyuma yo gukora genocide tutsi no kurimbura abanyapolitiki hafi bose barwanyaga ingoma ya Habyarimana.

Indi periode nashyira kuva muri 2003 kugera muri 2017 yabaye iyo nakwita stabilisation mu kugarura umutekano usesuye mu gihugu. Uwo mutekano kandi niwo nkingi y’iterambere kandi ninawo utuma abashoramari b’abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda bo muri diaspora bagira ikizere cyo gushora imari yabo mu gihugu.

Periode ya gatatu izatangirana na periode de transition muri 2017 niyo izatuganisha kuri alternance politique na demokarasi isesuye. Muri constitution izatangira gukurikizwa nyuma y’iyo nzibacyuho y’imyaka irindwi iteganya ko prezida azajya ayobora mandat y’imyaka 5 kandi akaba atarenza mandat 2.

Ku bantu rero bashaka kwirengagiza amateka igihugu cyanyuzemo nibo usanga batumva neza ko izi periode eshatu zari ngombwa. Ntabwo twari kuzicurikiranya ngo bishoboke.

1.Periode ya 1994 kugera 2003
Abanyapolitiki bavuga ko nta demokarasi iri mu Rwanda ni uko birengagiza aho u Rwanda rwavuye. Muri 94 u Rwanda rwari rwuzuye imivu y’amaraso, hari abacikacumu, hari abasirikari batahaga bagasanga iwabo barashize bareba ku ruhande bakabona famille yuzuye umugabo, umugore n’abana icumi, hari kubohoza amazu, hari n’abacengezi bateraga igihugu.

Ako kavuyo kose Kari mu gihugu  byasabaga gusubiza igihugu ku murongo, kwongera gufungura za ministeri, banki, amashuri, gushaka abakozi, Kuburanisha abicanyi muri gacaca, kurengera abacitse ku icumu, gukura abasirikari ndetse n’abaturage mu mazu yabohojwe agasubizwa beneyo, kugarura discipline mu gisirikari no gukumira abashakaga kwihorera, kurwana no gutsinda abacengezi, etc byose byasabye leadership y’abantu bacye bari bayobowe n’umugabo utajenjetse nyakubahwa Paul Kagame wari Vice President, ministre w’ingabo na chairman wa RPF.

2. Periode ya 2003 kugera 2017

Iyi periode igikomeza yaranzwe cyane na stabilisation no kuzana umutekano usesuye mu gihugu. Uyu mutekano niwo musingi iterambere ryose tubona uyu munsi ryubakiyeho.

Uwo mutekano niwo utuma abanyamahanga batinyuka gushora imari mu gihugu cy’u Rwanda nta nkomyi, niwo utuma abanyarwanda bo muri diaspora batinyuka gushora imari mu gihugu cyabo.

Ubu abaturage bafite umutekano bajya ku ntera ikurikiraho yo kwiteza imbere bo n’imiryango yabo, bagafata mituelle zo kwivuza, bakibumbira muri za cooperative zibateza imbere, baritabira gushyira abana babo mu mashuri, urubyiruko rurihangira imirimo, ikoranabuhanga rirakoreshwa kugera no mu cyaro etc

Muri macye iyi periode izarangira muri 2017 yaranzwe no kuzana umutekano usesuye mu gihugu, irangwa n’iterambere rigaragarira buri wese wigerera mu gihugu, ikindi hubatswe institutions zikomeye nk’urwego rw’umuvunyi, urwego rwa transparency rurwanya ruswa, inzego za audits, urwego rwa human rights, urwego rureba imiyoborere y’igihugu ( Rwanda Governance board), inzego zirengera abana, inzego zirengera abategarugori, n’izindi ntarondora.

3. Periode izatangira kuva 2017

Iyo periode izatangira kuva 2017 izatangirwa n’inzibacyuho y’imyaka 7 niyo izatwinjiza muri demokarasi isesuye ikatugeza kuri alternance politique aho umuprezida azajya ayobora mandat y’imyaka 5 kandi hakaba ntawarenza mandat 2.

Iyi periode tugiye kwinjiramo ntiyari gushoboka iyo izo periode ebyiri navuze hejuru zitabaho. Nabyita ko byabaye ngombwa ko igihugu kivuye mu icuraburindi cyagombaga kubanza kwiyubaka no kubaho.

Uyu munsi aho u Rwanda rugana ni heza kuko muri iyi nzibacyuho izatangira muri 2017 niho hazatunganywa inzira nyayo izatugeza kuri alternance politique aho umuyobozi mukuru atazajya arenza imyaka 10 ayobora.

Kuri njye iyi nzibacyuho ni umwanya mwiza wo kwigisha abanyarwanda kumenya icyo majority of ideas aricyo ndetse no kugitandukanya na ethnic majority.

Ibitekerezo byiza nibyo bigomba guhuza abantu aho guhuzwa naho baturuka, akarere, amoko, idini etc nkuko bamwe mu banyapolitiki bakibitekereza. Ni igihe cyo kwereka un projet de societe abaturage no kubereka icyo ubazaniye. Ni ukumenya ko politique ya vamo nanjye njyemo abanyarwanda batayifitiye umwanya.

Conclusion

Byari ngombwa ko igihugu kivuye muri genocide, cyuzuye imivu y’amaraso kibanza guca muri izi periode ebyiri navuze hejuru kugirango gishobore kwinjira muri iriya periode ya 3 kimaze kubaka no gusasira inzira nyayo itujyana muri alternance politique na demokarasi isesuye.

Ariko hari n’inyangabirama bahora bashaka guca inzira z’ubusamo ngo bagere ku ntego zabo zo gufata ubutegetsi. Abo nibo usanga bavuga ko nta kintu na kimwe kigenda mu Rwanda, ko byose ari bibi. Ariko umuntu wagiye mu Rwanda muri za Aout 94, agasubirayo muri 2004, agasubirayo uyu munsi 2015, niwe wakwemeza neza ko koko izi periode zabayeho. Iyo wumvise ko izi periode ebyiri zari ngombwa ninabwo ubona ko na periode ya gatatu turi kwinjiramo vuba ituganisha mu yindi vision n’imyumvire kuko inzira zarangije guharurwa.

Ikipe yakoze ako kazi kenshi irimo abantu benshi ndetse n’abanyarwanda bo mu Rwanda Bose bayobowe na nyakubahwa Paul Kagame. Iyi kipe ninayo yakagombye gutegura iyi periode ya gatatu ituganisha muri alternance politique. Birashoboka kandi byaba byiza bateze amatwi abantu bose, bagakusanya Ibitekerezo byose bizadufasha kwandika amateka meza no gutegura ejo hazaza heza ku bana bacu

Alain Patrick Ndengera a.k.a Tito Kayijamahe.

Montreal – Canada

TWIRINDE IMPUHA KUKO ZISENYA ZITUBAKA

 

Abanyarwanda batuye muri Canada bashyizwe mu majwi n’ikinyamakuru Ikazeiwacu.fr kivuga ko ngo baba baratumwe na leta y’u Rwanda kugirira nabi bene wabo b’abanyarwanda baba muri Canada bagize icyo bavuga kuri iyo nyandiko ivuga impuha ndetse ikanabatesha icyubahiro ku karubanda.

Mu by’ukuri iyo nyandiko ikimara gusohoka, abashyizwe mu majwi bavuga ko habaye gutungurwa ndetse no gutangazwa no kubona ikinyamakuru cyihandagaza kikandika abantu kibabeshyera, nta bimenyetso bifatika gishingiyeho, kigashyira amafoto, amazina ndetse na telefoni zabo ku mbuga za internet zisomwa n’abantu benshi kandi kikanemeza impuha zivuga ko abo bantu bari muri commando yo kurimbura abantu.

Icya mbere abavugwa muri iyo nyandiko bahuriza ku kintu kimwe: Baravuga bati turi abere.  Iyo nyandiko ibyo yandika ni ibinyoma nta naho bihuriye n’ukuri. Barongera bati n’ikimenyimenyi ni uko niba hari nubishidikanya byaba byiza ashyiriye ibimenyetso simusiga ubutabera bwo muri Canada nuko ukuri kukajya ahagaragara.

Icya kabiri ni uko abavugwa muri iyo nyandiko bavuga ko ari abanyagihugu basanzwe ba Canada, bakaba ari indakemwa mu mico no mu myifatire, kandi bakaba bitabira ibikorwa byo gufasha no guteza imbere communauté y’abanyarwanda batuyemo muri Canada. Ikindi ni ababyeyi, barubatse, bafite abana, bafite imirimo bakora ibateza imbere ndetse ikanateza imbere igihugu batuyemo. Nta mwanya na muto babona wo kwitabira ibikorwa bigayitse byo kuvutsa bagenzi babo umutekano.

Icya gatatu, abavugwa muri iyo nyandiko bashaka kugeza ku banyarwanda bose baba muri Canada no mu bindi bihugu hanze y’u Rwanda, ni ukwirinda ibihuha byandikwa mu binyamakuru bisebanya kandi bigamije gutesha agaciro abantu imbere y’abagenzi babo. Izo nkuru nkizo aho kuducamo ibice ngo turyane ahubwo zijye ziduha ingufu zo kurushaho gushyira hamwe nk’abanyarwanda ndetse no kurushaho gufashanya no kwumvikana aho dutuye ino mu mahanga.

Icya kane, abavugwa muri iriya nyandiko bifuza ko kugirango ibikorwa by’urugomo nk’ibyo bakorewe bihagarare ari uko abandarika abantu bene ako kageni bashyikirizwa inkiko nuko bagahanwa by’intangarugero ku buryo kwandarika abantu bicika mu binyamakuru burundu. Uwo muco mubi umaze kuba akarande wo kwandika ibihuha ubeshyera abantu ugacika burundu nubikoze wese agahanwa.

Umwanzuro, abavugwa muri iriya nyandiko barahamagarira abanyarwanda bose bari hanze y’u Rwanda kurushaho gushyira hamwe. Kudahuza imyumvire ku bibazo runaka ntibikabe impamvu yo kwandarikana, kubeshyerana, gukwiza impuha kuko byangiza, bisenya. Icyo dukeneye ni ukubaka sosiyete nyarwanda tugashyira imbere ubwumvikane, urukundo, kubana neza nubwo twaba tutavuga rumwe.

Kubaka sosiyete nyarwanda yunze ubumwe aribyo tugira intego aho kwimika impuha zisenya aho kugira icyo  zikemura.

 

Ubwanditsi.

Netters,

Mbonye inyandiko yo mu Kinyamakuru Ikaze Iwacu kivuga ngo abicanyi b’abanyarwanda batuye Canada nkubitwa n’inkuba no kubonamo izina ryanjye riri mubo bita ko bafite gahunda yo kwica abanyarwanda batuye muri Canada ngo bo muri opposition. Akumiro ni amavunja aka wa mugani. Niko niba ari uku opposition ikora yo guhimbira abantu ibinyoma ibagaragura mu byondo ibatesha reputation mu bantu no mu nshuti, njye ndabyanze kandi ntibizarangirira aha bizarangirira mu nkiko. Niba koko umuntu agushinja icyaha kiremereye nkicyo cyo kuvutsa abantu ubuzima, agakora inyandiko, agashyiraho ifoto yawe n’amazina yawe ku nyandiko izasomwa n’abantu benshi ku mbuga, ikiba gisigaye ni iki ? Ni ugukizwa n’inkiko.

Ndatangira nibaza impamvu zose zishobora gutuma bariya banditsi bo muri Ikaze Iwacu banshyira kuri iriya liste y’abahotozi ngo ndebe aho biva:

 

  1. Ese kujya mu Rwanda ni icyaha ?

Niba koko kujya mu Rwanda ari icyaha gikomeye gisaba ko ugiyeyo wese ashyirwa kuri liste y’abahotozi bivuze ibi bikurikira. Gutera ubwoba abantu bose bashaka kujya mu Rwanda ngo bazajye bagenda bububa bihishe kandi bagiye iwabo ? Oya ibyo ntibishoboka. Umunyarwanda agomba gutaha mu gihugu cye igihe ashakiye kandi agataha yemye. Niba uwandika izi nkuru afite ibibazo bimubuza gutaha mu gihugu cye ashobora gukemura ibibazo bye atitwaje umuntu wese ugiye gusura igihugu cye. Niba kujya mu Rwanda ari icyaha icyo kirampama kandi kiragahora kimpama kuko sinzareka gusura igihugu mvukamo.

  1. Ese kujya mu nama y’umushyikirano ni icyaha ?

Nibyo koko maze kwitabira inama y’umushyikirano inshuro zigera kuri eshatu. Buri gihe uko mvuyeyo nkora report ngasangiza abanyarwanda baba mu mahanga ibyo nabonye , uko igihugu gihumeka, aho politiki igeze. Birumvikana ko hari abishimira ibyo mvuga kimwe n’abandi batabyishimira. Ibyo ni normal muri demokarasi. Ese kujya mu nama y’umshyikirano ibera ku karubanda, ikananyura kuri TV niyo bavuga ko uyigiyemo ahinduka umwicanyi ? Kuko nabonye abantu banditse bose ari abagiye muri iyo nama y’umushyikirano ? Ese byaba ari ugutera ubwoba abandi ngo bazatinye kuyitabira ? Icyo nabwira umwanditsi ni uko mu Rwanda muri Decembre 2014 hariyo abanyarwanda baturuka Canada barenga 150 bagiye gusura igihugu cyabo.

Kandi hafi ya bose bitabiriye inama za diaspora zibera ku karubanda ndetse banitabira n’inama y’mushyikirano ibera nayo ku karubanda. Kuri njye kujya muri iyi nama mpungukira byinshi ku bibera mu gihugu imbere kuko binatanga occasion yo kuganira n’abayobozi bose bo mu nzego zose bigatuma umenya nyabyo uko igihugu gihagaze. Ikibabaje no kuri liste y’abahotozi bashyizemo umudamu utaranakandahije ikirenge mu Rwanda vuba aha. Ibi byerekana ko abandika bafite gahunda ndende yo gucecekesha no gutera ubwoba abantu babateza inzego z’umutekano za Canada. Ibi ni ukwibeshya kuko bizababera BOOMRANG umunsi izi nzego zatahuye ikinyoma cyabo. Isi izababana nto cyane.

  1. Ese ni Ikaze Iwacu ibyandika cyangwa ni abayihishe inyuma ?

Iki nicyo kibazo nyamukuru abantu bose baba ino batuzi neza bibaza. Ese koko Ikaze Iwacu abayiha amakuru ni bande ? Mu by’ukuri ibyo bintu bimaze iminsi aho abantu bo muri opposition ba RNC kimwe n’abandi bo muri parti Amahoro People Congress bagiye mu nzego za securité za Canada kuvuga ko bahigwa ndetse bagatanga n’amazina y’abashaka kubica. Ndetse iperereza riri en cours hari benshi mu banyarwanda bahuye n’izo nzego. Donc ibyo Ikaze Iwacu yandika nibyo yahawe nabo bantu bahagarariye izo parti barimo Hakizimana Emmanuel wa RNC ndetse na Gasana Gallican na Masozera Etienne ba parti Amahoro People Congress.

Kuba ku giti cyanjye icyo kinyamakuru kinzana muri ayo manjwe y’ubuhotozi (ibintu bidashobora na gato kumbaho mu buzima bwanjye) byerekana ko uretse no guhimba ibinyoma bagaragura abantu mu byondo, bandika amazina y’abantu, bakanashyiraho amafoto yacu, byerekana ko gahunda ya opposition yafashe indi ntera. Uko bizarangira nta kundi ni mu manza no mu nkiko za Canada. Izo nzego z’iperereza zizahamagazwa zisobanure ibyo zakusanyijwe mu baregwa nuko niba abashinjabinyoma barabeshya bazakanirwa urubakwiye. Uru rubanza ruzaba ruryoshye pe. Ku binyerekeye namaze gufata avocet uzamburanira iyo diffamation. Nzatanga ikirego vuba.

  1. Ubutindi n’ubuswa muri politiki

Ikigaragara ni uko opposition nyarwanda aho gukora projet politique ifatika bikaba byarabananiye ahubwo bibereye mu gushwana hagati yabo, ubundi bakirirwa bahimba amashyaka avuka nk’imegeri uko bwije uko bukeye ubu bari gushakira amahirwe ahandi. Ikibabaje ni uko bahitamo gukinira politiki mu isayo rya ruhurura ryuzuye ibyondo bakaba bashaka kuridukururamo ngo tuhaganirire. Ibyo ntibishoboka ntawe uzabasanga muri uwo munuko wo gusebanya, kwandika abantu mubabeshyera, mugashyira amafoto yacu kuri site yanyu zisomwa n’abantu benshi. Igisigaye ubwo ni rendez-vous mu nkiko.

  1. Umwanzuro

Abanyarwanda ntibagomba guterwa ubwoba n’ibi bihuha byanditswe na opposition kuko ari ibinyoma byambaye ubusa n’ikimenyimenyi bizagaragara vuba aha mu nkiko. Abanyarwanda bagomba kumenya ko kujya gusura igihugu cyabo ari uburenganzira bwabo ko nta muntu numwe ubaho kuri no si ugomba kububambura, bagomba kumenya ko bafite uburenganzira bwo guhitamo inzira ibanogeye ya politiki ko ubwo burenganzira nta muntu numwe ushobora kububambura, bagomba kumenya ko kujya muri Rwanda Day ari uburenganzira bwabo bwo kujyayo cyangwa kutajyayo. Ibi umuntu wease uzashaka kubivutsa undi munyarwanda akangisha inkiko z’ino mu mahanga agomba kumenya ko izo nkiko zikora mu bwigenge kandi zikora iperereza ritomoye mbere yo gufata imyanzuro. Umunsi bamenye aho ukuri kuri imizinga izavamo imyibano. Umuco wo gukora politiki yo gusebanya no kugaragura abo mutavuga rumwe mu byondo ugomba gucika bitaba ibyo ababikora bikazabagiraho ingaruka z’intanga rugero.

 

ALAIN PATRICK NDENGERA A.K.A TITO KAYIJAMAHE

 

 

Inyandiko isebanya yo mu Ikaze Iwacu nsubiza iri hano:

http://ikazeiwacu.fr/2015/03/12/canada-tumenye-zimwe-mu-nkoramaraso-ziyemeje-gushimisha-paul-kagame-zica-abanyarwanda-bamuhunze/

Netters,

Mu Minsi ishize twakurikiye amakuru yabereye muri Burkinafaso aho abaturage bakoze imyigaragambyo banga ko prezida Blaise Compaoré ahindura constitution ngo yiyongeze indi mandat idahuye na constitution. Nkuko dusanzwe tubizi mu mahame ya demokarasi ngo ubutegetsi ni ubw’abaturage, bugatangwa n’abaturage kandi bugakorera abaturage. Aya ni amahame dusanga ahantu hose mu bihugu byateye imbere muri demokarasi aho abaturage baba bafite uruvugiro mu matora bashyiraho ubutegetsi bubanogeye.

  1. Muri Afrika se ho byifashe gute?

Muri Afrika leta ziracyakambakamba mu nzego nyinshi kuva ku iterambere kugera kuri demokarasi kubera ko ahanini ari leta zitamaze igihe kinini zivutse zikaba zitararenza imyaka 60 ziriho nyuma yuko zipakuruye ingoma ya gikoroni. Urebye aho ibihugu by’iburayi na Amerika byanyuze ngo byubake demokarasi usanga byarabatwaye imyaka myinshi kandi byaranyuze mu ntambara z’urudaca kandi haramenetse amaraso atagira ingano.

Ku bantu bashyira mu gaciro ubundi ntabwo bagombye kuvuma Afrika ngo yarananiranye ngo demokarasi ntizashoboka muri Afrika kuko nkuko nabivuze haruguru leta za Afrika twazigereranya n’umwana uri gukura utangira akambakamba nuko akaza kwiga kugenda ndetse yakura akanamenya no kwiruka kera yaba umugabo akitunga akanatunga n’abandi. Ugera kuri demokarasi ni processus ndende ntabwo ari igikorwa ukora uyu munsi ngo bucye byarangiye demokarasi yaraye igeze mu gihugu. Aha niho benshi bayobera mu gushaka impinduka ya huti huti idatanga umusaruro.

  1. Ni izihe processus zaganisha kuri demokarasi muri Afrika ?

Mu by’ukuri nigeze kwandika uri ino ngingo aho nasobanuraga ko kugera kuri demoarasi mu bihugu bya Afrika bisaba processus igomba guca mu nzira enye kugirango demokarasi yubakirwe kuri beton aho kubakirwa ku mucanga. Izo processus ni izi : iya mbere igihugu kigomba kuba gifite umutekano usesuye, iya kabiri ni iterambere ry’ibanze aho abaturage bashobora kwihaza mu biribwa, ntibicwe n’inzara bakohereza abana babo mu mashuri, bakiyubakira inzu nziza, bakagira umurimo uhoraho ubatunze. Iya gatatu ni ukubaka institutions forte. Iyi ya gatatu irakomeye cyane kuko niyo processus ya kane itangiza demokarasi igomba kubakiraho.

Urugero natanga ku bihugu byagiye bikora imyigaragambyo spontané y’abaturage ikuraho ubutegetsi nko muri Egypte, muri Libiya no muri Burkinafaso vuba aha, hose usanga bahurira ku kintu kimwe : Kwubakira demokarasi ku mucanga. Impamvu ibitera ni uko ibyo bihugu bitagize umwanya wo guca muri izo processus eshatu za mbere navuze za ngombwa zisasira demokarasi cyane cyane iya gatatu yo kubaka institutions zikomeye. Niyo mpamvu ubona abaturage binaga mu mihanda barubiye ndetse bariye karungu basaba demokarasi nyuma bamara guhirika umutegetsi ukabona ingabo zibahinduye zero zisubiranye ubutegetsi. Nuko nabo bakazinga amabinga bakisubirira ku kabo.

Ingabo ni imwe muri institution ikomeye cyane ku isi hose. Mu bihugu byateye imbere iyo institution y’abasoda barangije kumvishwa ko bari ingabo z’igihugu kandi ko bativanga muri politiki uko byagenda kwose. Ugiye wese muri iyo institution yigishwa ko mission yabo ya mbere ari ukurinda ubusugire bw’igihugu no kurinda abavukagihugu. Ariko bigerwaho iyo za processus eshatu za mbere navuze zagezweho mu gihugu. Muri Afrika rero kuba tutarazigeraho niyo mpamvu buri gihe ari ngombwa ko ingabo zitabara ngo zikemure iyo vide de pouvoir.

  1. Vide de pouvoir iterwa ni iki ?

Ahanini vide de pouvoir iterwa nuko nta institutions solide ziba zihari mu gihugu, kandi izo institutions iyo zihari ubundi ziba ziri hejuru y’abantu. Iyozidahari nibwo usanga agakomye kose haba vide de pouvoir kandi nyamara mu mpapuro byose biba biteganyijwe. Urugero natanga ni nka séparation de pouvoir ikomeye hagati y’inzego eshatu (exécutif, législatif et judiciaire). Iyo buri pouvoir ifite ubwigenge buhagije niho usanga iyo habaye ikibazo gikomeye cyangwa impaka zikomeye zirebana nk’urugero nk’iryo hinduka rya constitution rivugisha benshi amangambure, igihugu cyitabaza cour suprême igaca urubanza mu bwigenge nuko ikivuyemo kikemezwa kandi kigafatwa nk’ihame. Kimwe na institution ya armée iba izi ko itivanga muri politiki ko ahubwo akazi kayo ari ukurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu icyo gihe ntibangamira icyemezo cya cours suprême.

  1. Uretse théorie ukuri nyako ni ukuhe ?

Muri Afrika hari byinshi dukeneye kwiga mbere yo kwinaga muri demokarasi. Icya mbere muri Afrika iyo abantu bagiye mu mihanda bavuga ko bashaka demokarasi hari benshi baba batabyumva kimwe. Bamwe baza mu mihanda ngo nabo babone imbehe ku butegetsi bati natwe dukeneye kurya kuri uwo mugati icyo ni igice cy’abanyamashyaka, abandi baza mu mihanda kwihorera no gusahura no gukora za reglements de comptes bagenda mu kavuyo ngo bikize wa muntu bari barabuze aho bahera, abandi bakaza mu mihanda bafite umutima mwiza bashaka koko changement. Iyo mélange explosive rero ibyara akavuyo gatuma nta suite positive ishoboka kuri za revolution zikorwa muri Afrika bikaba ariyo mpamvu ingabo z’igihugu ziba zikenewe ngo zikumire ndetse zinasubirane ubutegetsi aho kureka ngo igihugu kigwe mu kavuyo na vide de pouvoir kubera abo bantu bose bahurira mu mihanda ariko badahuje gahunda.

  1. Le cas du Rwanda.

Natanga urugero nko mu Rwanda nko mu gihe cya génocide yakorewe abatutsi muri Avril 94 aho interahamwe n’aba CDR bishe abayobozi bose kugirango bakore iyo vide de pouvoir. Ariko muri iyo vide de pouvoir ingabo zariho ntizafashe responsabilité zo guca akavuyo k’abantu bari mu mihanda bari gutemagura abatutsi n’abandi bahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, ahubwo izo ngabo ziyobowe na Bagosora Theoneste zashyizeho abasivili b’agakingirizo badafite ububasha bwo guhagarika ubwicanyi n’akavuyo cyane cyane ko iyo vide de pouvoir aribo bari bayishyizeho bica abayobozi bakuru. Uyu munsi mu Rwanda hagize abakora imyigaragambyo barimo biriya bice bitatu navuze haruguru bagateza akavuyo mu gihugu birumvikana ko ingabo z’igihugu zakwihutira kugarura umutekano no gukumira abashaka guteza akavuyo.

Impamvu nyamukuru ituma mvuga ibyo ni uko uyu munsi abanyarwanda tutari twarebera hamwe ibikenerwa ngo twubake demokarasi yubakiye kuri beton itubakiye ku mucanga. Abanyamashyaka baravuga bati turashaka demokarasi ariko ugasanga hagati yabo nta demokarasi bifitemo ahubwo bacagagurana, wareba institutions zikomeye tugomba kubakiraho demokarasi ngo ikomere ugasanga uyu munsi mu Rwanda zicyubakwa ariko zitarashinga imizi, ikindi wareba abaturage ugasanga batarigishwa neza ko demokarasi itanye no gukemura ibibazo ufitanye na mugenzi wawe umutemagura cyangwa ukora reglements de comptes, ikindi gikomeye ni ikibazo cy’amoko aho abantu benshi bitiranye ubutegetsi n’ubwoko runaka bityo gukuraho ubutegetsi mu mitwe ya bamwe bikaba bivuga kurimbura ubwo bwoko. Izi zose ni handicap nakwita inzitizi zigomba gukosorwa mbere yo kurota demokarasi imeze nkiyo tubona muri occident.

Ibi byose ariko twese tuba tubizi ndetse n’abazungu baba babizi kandi bazi ko ariho bazaduhera ngo bashwanyaguze Afrika. Kuko iyo melange explosive mvuze haruguru y’ibice by’abanyarwanda badatekereza kimwe demokarasi, abazungu niyo baheraho ngo baturyanishe. Muri 94 kuba bataratabaye ni uko aribo bari badushumitseho umuriro, kandi no muri iyi minsi bari kudushumikaho undi muriro benshi batabona kandi uwo muriro uragurumana. Urugero umuzungu araza akavuga ati abatutsi mwarashize rwose interahamwe tuzifunge Arusha nuko abatutsi bakishima. Burya umuzungu afite umwanya we uhagije naho byamara imyaka igihumbi aba yabaze aho azahera asenya Afrika. ubwo umuzungu akagaruka ati noneho BBC vuga ko abahutu aribo bashize kurenza abatutsi nuko abahutu bakishima. Igitego aba atsinze umuzungu ni uko aba amaze kurundanya ibyangombwa byose ubundiagasigara ategereje ko haboneka imbarutso yatsa umuriro. Icy’ingenzi ku muzungu ni ugutegura mu mitwe (mind control) ibisigaye birikora. Uyu munsi umuzungu arategura mind control y’abanyarwanda abyinisha muzunga abahutu n’abatutsi yogeza umwe agaca inyuma akogeza undi nuko twe tugakoma amashyi. Igisigaye kiba ari kimwe iyo mind control yarangiye: Nuko igihugu cyongera kigacura imiborogo, tugasubiranamo, tukicana, imivu y’amaraso igatemba.

  1. U Rwanda rutanye na Burkinafaso

Natangiye mvuga muri titre ko u Rwanda rutanye na Burkinafaso. Kuko amateka yacu ibyo yaducishijemo ni ibigeragezo bikomeye. Nta gihugu na kimwe cya Afrika cyanyuze mu mateka nk’ayacu. Rero abantu bumva ko tugomba kugira solution zimeze nk’iza Burkinafaso na za Egypte na Libiya ntabwo bareba kure. Byonyine reba Burkinafaso uko imyigaragambyo yagenze ubare abantu bayiguyemo urumirwa, Ntibarenze icumi. Fata iriya myigarambyo uyizane mu Rwanda ushobora kubarura intumbi ibihumbi mirongo itanu mu cyumweru kimwe. Ibi si amakabyankuru kuko no muri genocide yakorewe abatutsi hapfaga abatutsi bagera kuri 10.000 ku munsi.

Ikibazo nyamukuru kandi abashaka impinduka bose bagomba kwitondera ni kimwe : Ikibazo cy’amoko. Iki kibazo giteye inkeke ku buryo umunyarwanda wese (uwize n’utarize) iyo arebye ubutegetsi buriho byanze bikunze abwitirira ubwoko runaka. Ku ngoma ya cyami ubutegetsi bwitwaga ubw’abatutsi, ku ngoma ya Kayibanda ubutegetsi bwitwaga ubw’abahutu, ku ngoma ya Habyarimana ubutegetsi bwitwaga ubw’abahutu naho uyu munsi ku ngoma ya Kagame ubutegetsi buritwa ubw’abatutsi. Mwisuzumye mwese mwasanga abanyarwanda babyumva gutya ari bangahe ku ijana ? Aho ikibazo kiri rero muri iyi myumvire y’abanyarwanda (niho dutanira n’ibindi bihugu bya Afrika bigira amoko magana nizo za Burkinafaso n’ibindi bihugu bya Afrika) ni uko iyo myigaragambyo ishaka guhirika ubutegetsi iwacu mu Rwanda iteka igenda ifata isura nko gushaka kurandura ubwoko bwitiranywa n’ubwo butegetsi cyangwa kwitiranya abakurwanya n’ubwoko runaka.

  1. Conclusion

Ku bwanjye abanyarwanda dukeneye kwicara hamwe tugatekereza uko twazubaka igihugu cyacu nta yandi maraso yongeye kumeneka kuko ayamenetse ni menshi kandi abanyarwanda bose byabagezeho ku buryo butandukanye, niyo mpamvu dukeneye gushyiraho akanama k’impuguke gahuriyeho n’abantu bo mu ngeri zose kandi badahuje imyumvire nuko tukagaha rugari n’ubwigenge busesuye kakatwigira uko u Rwanda rwasohoka muri izi nkubiri zibasiye Afrika nta maraso adutarukiye. Icya mbere cyo kwiga ni ukuntu igihugu cyaca muri izo processus enye navuze (banyunganira bakongeramo ibitekerezo) kuburyo tugera kuri demokarasi isesuye abantu barigishijwe bazi ko igikenewe mu kuyobora igihugu ari majorité y’ibitekerezo kandi ko itanye na majorité ethnique.

Ikindi navuga ni uko abavuga ko no mu Rwanda abantu bari bakwiriye kwirukira mu mihanda ngo bakore nko muri Burkinafaso ni ukuyoba cyane. Naberetse ko amateka yaranze u Rwanda mu myaka yashize nta kindi gihugu na kimwe cya Afrika cyayanyuzemo. U rwanda rero rukeneye innovation mu gushaka ibisubizo nta mpamvu yo guca mu kavuyo k’imyigaragambyo gashobora kwongera kutugarura mu mivu y’amaraso. Ese abasaba iyo myigaragambyo biyicariye i Burayi ubu ntibabona ko bishobora kudusubiza muri 94 ? Niba basubiza ko mubazapfa bo bazaba badahari bibereye hanze y’igihugu ubwo ntibyaba ari ugukunda igihugu byaba ari ibindi (immaturité politique).

Nkuko nabisobanuye hejuru mu Rwanda dukeneye solution zijyanye n’ibibazo twanyuzemo. Gushaka guca iy’ubusamo ni ukwicisha nkana abanyarwanda kuko bazasubiranamo bitiranya ubutegetsi n’ubwoko tugasubira mu byaturimbuye. Ahubwo ku bwanjye nshigikiye ko hashyirwaho ako kanama k’impuguke kagizwe n’abantu b’ingeri zose kandi batavuga rumwe nuko bicare batekereze neza direction u Rwanda rwacamo rutongeye kumena indi mivu y’amaraso nkiyo twabonye. Kandi u Rwanda ntirukeneye guca inzira ibindi bihugu bya Afrika binyuramo kuko tudahuje amateka. Ese koko dushubije amaso inyuma ubu koko abo twapfushije (buri wese arebe abo yatakakaje) dukeneye kubongeraho abandi ? cyangwa twicare tuganire inzira iduha amahoro twese abayobozi n’abayoborwa ndetse n’abapinga.

Muhorane Imana.

 

ALAIN PATRICK NDENGERA a.k.a TITO KAYIJAMAHE (Libre penseur)

 

 

 

 

 

 

Ku wa gatandatu tariki ya 27 z’ukwa cyenda muri 2014 habaye ikiganirompaka Montreal cyagombaga kuvuga ku Rwanda kandi cyateguwe na Congrès rwandais du Canada ( ihuza ama association y’abahutu baba muri Canada), mu ba paneliste nta mu nyarwanda numwe warangwagamo ahubwo harimo abazungu bane bitwa ko ari aba expert ku Rwanda aribo Filip Reyntjens, Geraldine Smith, Luc Reydams na Stephen W. Smith. Ariko nyuma y’ikiganirompaka abari aho bose bibajije niba kwita abo bantu aba expert atari ukureengeera kuko mu by’ukuri abantu batashye ntacyo bungutse na kimwe ndetse n’ibibazo byabajijwe nta bisubizo byabonewe.

Ahubwo ikibabaje ni uko mu mwanya w’ibibazo byageze ubwo bamwe bimwa ijambo ukazamura akaboko kagahera mu kirere ahubwo ijambo rigahabwa abizewe na congrès. Ibyo byatangiye nyuma yaho abanyarwanda bamwe nka Rushemeza, maître Makombe na Chantal Mudahogora babajije ibibazo byahungabanyije aba panelistes bakabasunika kuri defensive ku buryo byatumye bigaragara ko ibyo aba panelistes bavuga nta bushobozi bafite bwo gutanga preuves cyangwa ingero z’ibyo bavuga.

Mu batanze ibiganiro bose bahuriye ku nsanganyamatsiko imwe yo guhuriza kuvuga ko mu Rwanda nta kintu na kimwe kigenda neza ko ubutegetsi buriho ari bubi kuva hasi kugera hejuru. Geraldine Smith ati ubucamanza mu Rwanda nta kigenda za gacaca ngo zashyiriweho gufunga abahutu bose. Akongeraho ko nta reconciliation ishoboka kuko nta muhutu ufite ijambo. Ati ahubwo byagombaga kugenda nko muri Afrique du sud aho abantu bavuze ibyabaye bakababarirana ntihagire uhanwa, cyangwa ngo bikaba nko muri Mozambique aho abantu bose barimbuye imbaga bahawe amnistie bose.

Bamubajije bati se ibyo bihugu uvuga byabayemo genocide nko mu Rwanda ? ati oya. Bakamubaza bati ese kuki ushaka ko mu Rwanda bakora solution nkizo mu bihugu bitabayemo genocide ? Ati ni ingero natangaga. Bamubaza bati ese gacaca wayisimbuza uruhe rukiko rwaburanisha abantu miliyoni mu gihe gito ? ati ntarwo nzi rwakora ako kazi. Bati ese uherahe upima ko reconciliation ntayikorwa mu Rwanda ? Ati nta gipimo mfite kandi sinzi aho bigeze. Twaguye mu kantu twibaze tuti ese uyu harya nuyu nawe yibara mu ba expert ? nta dossier nimwe azi ku Rwanda.

Hakuriiyeho Luc Reydams we yadukoreye agashya. Yaratangiye atubwira ko muri TPIR hari complot iteye ubwoba ku buryo ngo abakozi baho bose baba aba juges cyangwa aba temoins expert bose hari bible bagomba gusoma mbere yo gusinya contrat y’akazi. Iyo bible we yayitaga livre noir ariko mu by’ukuri ni igitabo cyanditswe ku Rwanda mu gihe cya genocide muri Avril kugera muri juin gikusanya ibimenyetso byose ku byabaye, kirimo temoignage z’abacitse ku icumu , aba société civil ndetse zibaza n’abaturage basanzwe. Ngo mu gitabo harimo recommandations nyinshi. Yarakinenze avuga ko atumva ukuntu cyanditswe vuba mu mezi anwe gusa, anenga umudamu wacyanditse, kandi akemeza ko aricyo abakora Arusha muri TPIR bose bagenderaho kandi ko kiri favorable kuri FPR kandi ko abaca imanza Arusha bagikoresha baca imanza babogamye.

Mu bibazo yabajijwe bamusabye titre y’icyo gitabo aranga aranangira yanga kuyitanga. Noneho bamubaza bati ese ko topic wagombaga kuvugaho ariyo “TPIR:justice en otage” utayivuze ukivigira igitabo gusa ? Ati nyine abakozi ba Arusha bafashwe en otage n’ibitabo bitatu bose bagenderaho nk’ivanjiri mu guca imanza. Bamubaza ukuntu abantu intellectuels bakora Arusha bashobora gukoresha reference y’igitabo kimwe gusa ? ati ni ibyo ni uko bimeze. Nuko abantu bagwa mu kantu bibaza ukuntu abantu bazobereye mu mategeko cyangwa aba expert baminuje bashobora gukoresha reference imwe.

Uyu mu expert we (kumwita expert ni ukureengeera bikabije) yasize inkuru mbi imusozi ku buryo mugenzi we nawe utanga ikiganiro witwa Smith yafashe micro aramucyaha ati ko waje uri butubwire ukuntu justice muri TPIR iri en otage ahubwo ukaba urimo gufata public en otage ? Ati ese uduhaye titre y’icyo gitabo hari ikibazo ? Undi ati ntayo mbahaye. Akaruru muri sale, iyo tugira inyanya twari kuzimutera kuko yerekanye amateurisme irenze urugero. Abanyarwanda twaragowe tugomba gutega amatwi abantu biyita aba expert mu by’iwacu ngo kuko ari abazungu kandi mu by’ukuri ntacyo biyumviramo na kimwe mu by’iwacu. Ngo ubu birahagije ko uvuga ko mu Rwanda hari dictature ngo uhinduke expert mu by’iwacu usobanure ibyo uzi n’ibyo utazi. Uwo mu expert yateje akavuyo muri sale biba ngombwa ko moderatrice atanga pause.

Nyuma ya pause moderatrice yagombye kuduha iyo titre y’igitabo cyanditswe ngo na Omar Rakia ngo arebe uko yagabanya frustration yari muri sale itewe numwe mu ba expert.  Hakurikiyeho Filip Reyntjens atanga ikiganiro yatangiye asasira ikiganiro cye ariko ategura ibyo aribukurikizeho bikarishye byo kunenga ubutegetsi bwa Kigali. Ati abambanjirije bavuze ko gacaca ntacyo yakoze ati sibyo kuko gacaca yakoze akazi gakomeye ko kuburanisha imanza nyinshi mu gihe gito, ati mu Rwanda ubu iterambere ririhuta cyane, ati kandi ntimukambeshyere njye nemera ko habayeho genocide yakorewe abatutsi (atanye na mugenzi we Geraldine Smith wirinze gukoresha ijambo genocide ahubwo aabyita violences de masse).  Ati ibya double genocide simbyemera.

Uwo muvuno awurangije yatangiye kwerekana ko ingoma ya Kigali ari mbi cyane ko ikoresha credit-génocide bivuze ko bitwaza genocide ngo bakange amahanga ko atatabaye nuko n’amahanga agapfuka amaso ku makosa ya FPR. Akomeza avuga ko TPIR ikora nabi, ko atanga n’amazina y’abacamanza ba Arusha ngo barya ruswa ku manywa y’ihangu ngo bari corrompu, ati  mu Rwanda nta reconciliation ishoboka ko hari discours officiels zibeshya zidashyira mu bikorwa ibyo zivuga, avuga ko na economie nta kigenda babeshya chiffre, ati mu Rwanda nta matora abayo, abayobozi barahunga, yerekanye ko mu Rwanda ari mu muriro utazima muri macye. Yemeza ko amahanga ubu yatahuye u Rwanda iyo credit-génocide itagikora ubu bamenye amakosa ya FPR. Ati aba rescapés ba génocide bategekwa kwiyunga n’ababishe, ati nifuza ko habaho urukiko mpuzamahanga rwaburanisha abasirikari b’u Rwanda.

Mu bibazo bamubajije harimo ikibazo cyo kumenya impamvu inama agira leta y’ubu atazigiriye Habyalimana kandi barakoranaga bya hafi ?Ararahira aratsemba ati Habyalimana ntaho nakoranye nawe aramwigarika izuba riva. Ati naburaniye ibyitso muri 91, ubundi mvuga amakosa y’ingoma muri za 92. Bati ese kuki wategereje icyo gihe cyose muri 92 ngo uvuge amakosa yo ku ngoma yaguhembaga kuva muri za 78 ? bati ese si wowe wanditse constitution y’u Rwanda ishyiraho dictature ya parti unique ? bati ese cya gitabo cyawe wiyandikiye “risqué du métier” aho usobanura ko uri opportuniste ndetse ukanaba militant engagé ushyigikira igipande cyo ku ngoma ya Habyalimana ? Ibyo bibazo yabibajijwe n’umu rescapé wa genocide Chantal Mudahogora.

Filip yahise atukura atangira gukora des gesticulation mu kirere yihonda ku gahanga ati Mana ishobora byose kuki ngomba guhora nisobanura kuri ibyo bibazo koko ? Abantu bati ese icyo gitabo gisobanura opportunisme yawe n’ukuntu waretse iby’ubu chercheur ugahinduka un militant engagé si wowe wakiyandikiye ? Ati ni icyanjye rwose. Ati nashatse kuba honnête mvuga ubuzima bwose bwanjye nabayemo mu Rwanda. Abantu bati ese uyu munsi ni iki kitubwira ko utakiri uwo oportiniste na militant engagé muri opposition nyarwanda nka bimwe wivugiye ko wakoraga kera ukiri ku ibere ku ngoma ya Habyalimana ? Icyo kibazo cyaramunaniye neza neza kukigobotora ahitamo kwivugira ibindi.

Stephen Smith we mu kiganiro yakoze yaje agendera ku magi kuko yabonaga bagenzi be bamubanjirije bahuye n’akaga ibinyoma byabo bigakubitirwa ahashashe, yahisemo kwerekana ko ingoma ya Habyaraman isa neza neza ni iya FPR iyobowe na Kagame. Ariko nawe ntibyamuhiriye kuko abantu bamusobanuriye ko ingoma ya Habyalimana yasojwe na genocide yakorewe abatutsi ikrimbura imbaga irenze abarenga miliyoni, bati kuki ugereranya ibitagereranywa ? Smith yanongeyeho ko impamvu credit-genocide ikora ariko abazungu batinya ko babita raciste kuko banze gutabara abirabura ku buryo bafunga amaso ku bikorwa bibi bya FPR. Ati ariko dufite ikizere ko abazungu bazahinduka bakarekura iyo ngoma.

Mu bibazo rero hari umugabo witwa Eustache uba Montreal wahakanye aratsemba ko nta genocide Tutsi yabayeho ko ahubwo habayeho genocide Rwandais. Filip yihutiye kumunyomoza uwo Eustache asubira kwicara atanyuzwe. Nuko hahaguruka umusaza witwa Faustin Nsabimana ati rwose numvise muvuga ko amahanga yamenye ibya FPR none ndabinginze nimumbabarire mumbwire isaha, italiki, umunsi , ukwezi ndetse n’umwaka iyo ngoma ya Kigali izahirimira ngo mbe ngurisha utwange nitegura gutaha? Yatanze urwenya muri sale ariko Filip ikibazo cyaramushimishije bidasubirwaho kuko yahise amwizezako hazaba coup de palais Kagame bakamurasa izuba riva ati nuko ingoma zigahindura imirishyo. Ati kuko aya mashyaka yo hanze nta gatege, ati opposition nyarwanda ntibaho, ati kandi abirirwa bavuga ubusa kuri internet bashinga amashyaka ya baling sibo bazamukuraho. Ati rwose iyo coup de palais ndayibona hafi aha. Iki gisubizo nibaza ko gishobora kuba cyarahaye umusaza Faustin ibitotsi by’umwaka wose.

Conclusion ni uko byagaragaye ko abiyita aba expert ku bibazo by’u Rwanda mu by’ukuri bameze nka ba militant engagé nkuko Filip yabyivugiye ko ari uko yari ameze kwa Habyalimana. Ubu abo ba expert bari engagé muri opposition nyarwanda. Ikigaragara ni uko ubu bidahagije kuvuga ngo mu Rwanda ubutegetsi ni dictature, ngo nta liberté d’expresiion ihari ngo uhinduke expert abantu baguhe ijambo mu bagabo.

Niba mu Rwanda hari iterambere rigaragarira buri wese, niba abaterankunga babona inkunga batanga ikoreshwa neza, niba iyo communauté international nta yindi alternative ya opposition ibona ihari ifite projet de société ifatika, niba iyo communauté international ibona amashyak ya opposition nyarwanda avuka nk’imegeri buri gitongo, bwakwira agacagagurana, uragirango barwanye ubutegetsi buriho mu Rwanda ngo babusimbuze baringa y’umuyaga ? Aba expert ikibarya ni uko nta access bafite yo gusubira kwibera ba militant engagé ngo birire inoti ziryoshye  nibaza ko nonaha uwabibaha barara baserutse i Rwanda.

Ngayo nguko ni uko uwitwa Filipo na bagenzi be bahuye n’uruVa gusenya I Montréal. Sinemeza ko bazahagaruka vuba kuko basohotse muri sale bubitse imitwe kuko nta kintu gishya bagejeje ku banyarwanda bari bateraniye aho muri sale. Ikindi kubita aba expert ku bibazo by’u Rwanda ni ukuyoba cyane kuko ama dossier yo mu Rwandas ntibayazi, ubabaza preuves na exemple ku byo bavuga bagasubiza bati simbizi. Nyumvira nawe ra !! Icyo aba ba expert bazatuzanira tuzagifatisha yombi. Nari ngiye kuvuga ko nataye igihe cyanjye njya kubumva ariko oya byatumye menya ko muri izi conference tudakeneye gutumira abantu batazi iby’iwacu cyangwa abantu frustré babuze icyanzu bacamo ngo bajye kuba aba militant engagé nkabo ba Filipo ngo binjire muri coulisse du pouvoir. Ubutaha rwose muzatuzanire aba conférenciers b’abanyarwanda bazi ibyo bavuga. Naho ubundi ntibizoroha iby’aba ba expert b’ibyaduka !!!

 

Harahagazwe

Alain Patrick Ndengera a.ka. Tito Kayijamahe

VISITE AU RWANDA : 20 ANS APRÈS.

Posted: August 19, 2014 in Politics

 

20 ans plus tard: Que faire de ces nombreux rapports contradictoires sur Rwanda?

RFI, CNN, TV5 ou encore Jeune Afrique sont remplis d’articles et reportages sur le Rwanda, mais avec des angles de traitement qui, de toute évidence, servent leurs auteurs avant d’informer.

Fatigué de cette cacophonie, en homme d’affaires, j’ai décidé alors d’y aller et faire mon propre reportage, article et rapport sur cette terre que j’ai quittée dans mon enfance, au début du génocide des tutsis et ceux qui les protégeaient en Avril 1994. Également, y’a-t-il réellement opportunité d’affaires dans ce beau petit pays? 

Propre: À ce propos, CNN et les autres ont vu juste. Aucun sac en plastique ne passe la première ligne d’immigration de l’aéroport de Kigali, lequel en passant, très moderne, n’a rien à envier à celui de Montréal. Aucun papier dans les rues; même celles du quartier populaire de Nyamirambo sont sans déchets. Et surtout ne jamais prendre les aliments avec vos mains, si vous ne voulez pas être sermonnés par le vendeur. La propreté est une affaires de tous sans exception au Rwanda, et il est vrai que les paysans portent des chaussures et ne m’ont semblés en être forcés par quiconque. 

Développé: Le débat: Tantôt la capitale Kigali est la seule développée au détriment des autres régions du pays, tantôt tout le Rwanda est la Suisse de l’Afrique! J’ai parcourus plus de 1400 km, de Bugesera à l’Est, en passant par Gitarama, Butare (Centre Sud) en allant à Gikongoro dans l’Ouest et Gisenyi et Ruhengeri au Nord, et ce sur de très belles routes sans nids de poule. Mon téléphone mobile a fonctionné partout, Il y avait des guichets automatiques même à Bugesera, pourtant réputé comme une région perdue du Rwanda avant 1994. J’ai vu des écoles, des hôtels sur mon passage et des centres de santé. Les câbles électriques font partie de tout le paysage rwandais. Et si cela n’est pas développement, alors qu’elle est la définition du mot développement? 

Empowerment: Vous ai-je dit que, l’une des raisons qui m’ont conduit au Rwanda était ma participation à un concours de jeunes entrepreneurs dans lequel mon entreprise avait été nominée (catégorie innovation). Devinez quoi, j’en suis revenu bredouille et même pas dans le top 3! Oui, j’ai été moi même surpris par la capacité de réflexion et la qualité entrepreneuriale de ces très jeunes Rwandais. En effet même si Kwihangira Umurimo (entrepreneurship en langue locale) est un concept nouveau au Rwanda, croyez-moi les jeunes rwandais sont sur le chemin de rattraper la jeunesse nord-américaine dans les startups world. Ils sont confiants et très compétitifs!

Les filles et les garçons semblent préoccupés par la mondialisation, plus que par de faux débats, malheureusement encore présentent dans la diaspora! Que dire aussi de cette fraîcheur que vous ressentez quand vous vous faites accueillir dans toute l’administration publique, comme privée, par ces jeunes gens dynamiques. L’obtention de ma première carte d’identité et de mon passeport rwandais n’ont nécessité que deux jours! 

Aucune considération pour les ethnies: Sur ce sujet alors, les TV5 et consorts sont dans le champ. En effet, selon ces derniers, les Rwandais n’ont pas le droit de parler d’ethnies en public sans risquer de se faire embarquer par la police! Cela m’a semblé plus comme des histoires un peu exagérées. Personnellement j’en fus le teste en parlant avec des paysans de la place des ethnies dans le Rwanda actuel et ce à plusieurs reprises et sans me cacher ni parler mugipfunsi (parler dans la main). Mon constat est que les Rwandais n’ont pas oublié ce que la politique basée sur les ethnies peut donner comme résultat.

Et surtout, les paysans semblaient résolument orientés vers la politique de la construction et du développement que j’ai appelé la politique du Results Oriented. Ils n’ont plus que faire de débats sans résultats positifs immédiats dans leurs de vies. Quant à l’impression que m’ont donné les quelques dirigeants dont j’ai eu l’occasion de rencontrer lors de l’umuganda, le Rwanda a une histoire particulière qui nécessite aussi une politique particulière. De toute évidence, cette formule produit de résultats pas mal impressionnants. Je n’ai pas vu d’enfants affamés ni portant des habits décrhirés dans tous les villages que j’ai librement visités. 

Sécuritaire: Il est vrai qu’il y a une présence policière à plusieurs carrefours, souvent non armée d’ailleurs, si ce n’est de sifflets et carnets à contraventions, pour réguler le trafic dans toutes les villes du Rwanda. Mais, pour avoir travaillé pour la sécurité publique du Québec au Canada, je vous informe qu’il y a 6000 personnes au service de la police de Montréal. Une ville de seulement 1 600 000 habitants; et que chaque policier de Montréal, est armé en permanence et a dans le coffre arrière de son véhicule autre matériel de défense très sophistiqué.

Est-ce que cela fait de Montréal une ville sous siège? À Kigali, Je me suis promené à pied la nuit et passé près de ces policiers et militaires légèrement armés sans qu’aucun d’eux ne me porte une attention particulière. Probablement que je ne ressemblais pas à un Kamikaze. En passant, saviez-vous qu’il y a plus de morts par banditisme à New York qu’à Kigali? Maintenant, laquelle de ces deux villes est sécuritaire? 

À me référant à l’historien Fernand Braudel, 20 ans plus tard, j’ai découvert un Rwanda qui sait d’où il vient et certainement où il va. La détermination et dynamisme qui animent sa jeunesse, très majoritaire dans la population, vont certainement confondre les oiseaux de malheurs.

Ma conclusion : Le Rwanda actuel est probablement le meilleur endroit en Afrique où faire les affaires. Vous ai-je dit qu’on n’y pratique même pas le bakchich comme dans beaucoup de pays voisins ? Et surtout ne l’essayez même pas! Au reste, il faut visiter le Rwanda, pour croire tout ce que je vous ai dit ici! 

 

Muhire Louis-Antoine

Jeune entrepreneur dans la diaspora Rwandaise

 

Groupe de réflexion Rwandais – Rwandan Think Tank – Urugaga nyarwanda mpuzabitekerezo

Bimaze kugaragara ko u Rwanda rufite impuguke nyinshi mu nzego zinyuranye haba mu banyarwanda baba mu gihugu cyangwa mu mahanga. Izo mpuguke usanga zifite amashuri ahambaye ndetse no mu kazi ugasanga bagakora neza kandi n’umurava. Ariko iyo turebye neza dusanga izo mpuguke zikwiriye gutera indi ntambwe bakanagira uruhare rukomeye mu guteza igihugu imbere batanga ibitekerezo byunganira ibyiza byagezweho mu gihugu ngo birusheho kujya imbere cyangwa banatanga inama ngo ibitagenda bikosorwe.

Mu by’ukuri umuganda w’abanyabwenge cyangwa impuguke ukenewe ni uko buri wese yatanga ibitekerezo muri domaine ye azi neza Kandi asobanukiwe bityo umuganda we ukaza wunganira ibyiza bikorwa cyangwa utanga inama ndetse n’icyerekezo mu gukosora ibidakorwa neza. Muri ino minsi usanga abanyabwenge benshi barahariye abanyapolitiki urubuga rwo gukemura ibibazo byose byugarije igihugu kandi nabo bashobora kunganira abo banyapolitiki nabo bagatanga umuganda w’ibitekerezo.

Groupe de réflexion itangiye igamije guha urubuga abanyabwenge ndetse n’impuguke ndetse ku buryo bashobora gutanga ibitekerezo batagombeye kuba mu ishyirahamwe runaka cyangwa ishyaka runaka kuko impuguke yose iba ifite ubushobozi ndetse n’ubumenyi buhagije bwo kuba batanga umuganda mu bitekerezo. Iyi Groupe de réflexion rero ni urubuga rwiza rwo gutangiramo ibitekerezo ku buryo bunononsoye kandi nta kuniganwa ijambo.

Objectifs za Groupe de réflexion :

Uburyo bwiza bwo guhitisha ibitekerezo bikagera ku bayobozi b’u Rwanda ndetse bikaba byanashyirwa mu bikorwa hagomba kubaho ibi bikurikira :

  • Kubaka ikiraro gihuza abatanga ibitekerezo ndetse n’abayobozi b’igihugu bashinzwe gushyira mu bikorwa ibyo bitekerezo.
  • Guca urwikekwe no kubaka climat de confiance hagati y’impande zombi
  • Kwerekana liste y’ibikorwa bikenewe gutangwaho ibitekerezo ngo hatangweho umuganda wo gukosora ibitagenda neza cyangwa gushyigikira ibigenda neza
  • Gutanga ibitekerezo ndetse n’icyerekezo cyo gukosora cyangwa guteza imbere ibikorwa byigwaho.
  • Gushyikiriza imyanzuro abayobozi b’u Rwanda no kuganira ku cyerekezo cyatanzwe
  • Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro yumvikanyweho.

Ibitekerezo bitangwa gute ?

Kugirango abitekerezo bitangwa byose bishobore gukurikiranwa mu buryo bworoshye, muri Groupe de réflexion hazajya hakirwa gusa inyandiko zikurikije iyi template :

  1. Choisir le sujet à développer
  2. Introduction
  3. Faire l’analyse de la situation existante
  4. Énumérer les solutions existantes
  5. Limite des solutions existantes
  6. Proposer des nouvelles solutions
  7. Conclusion

Ibitekerezo bitangwa bikurikiranwa gute ?

  • Inyandiko zose zitanga ibitekerezo zizajya zishyirwa hamwe hakurikijwe topic yanditsweho nuko zoherezwe ku babishinzwe uko zakabaye nta kintu zihinduweho ku nyandiko ya nyirayo
  • Uzajya yohereza inyandiko muri Groupe de réflexion azajya abona accusé de reception ndetse azajya anabona na suivi yaho inyandiko ye igeze
  • Inyandiko idakurikije template izajya isubizwa nyirayo kugirango ikosorwe.
  • Topic zikurikije amabwiriza ya template zizakirwa zose
  • Inyandiko zirimo ibitutsi cyangwa imvugo nyandagazi zizajya zisubizwa nyirazo kandi anamenyeshwe impamvu inyandiko ze zitakiriwe.

Ninde ushobora gutanga ibitekerezo muri Groupe de réflexion ?

  • Umunyarwanda wese wumva yatanga igitekerezo haba mu gushyigikira igikorwa iki n’iki ngo kirusheho gutera imbere cyangwa byaba mu gutanga inama n’icyerekezo cy’uko ibintu byakosorwa,
  • Amarembo ya Groupe de réflexion arafunguye ku bantu bose
  • Inyandiko zishobora kwandikwa mu ndimi umuntu ashaka haba mu kinyarwanda, mu gifaransa ndetse no mu cyongereza.

Topics 20 zatoranyijwe abantu bashobora gutangaho ibitekerezo :

Muri Groupe de réflexion hatoranyijwe topics 20 za mbere zizatangwaho ibitekerezo. Kuzihitamo byaturutse mu kuganira n’abantu b’ingeri zose baba abo mu bayobozi b’igihugu, baba abo mu mashyaka ya opposition, baba abo muri société civile. Nizirangira hazakurikiraho izindi topics 20. Dore topics zizatangira abashaka gutanga ibitekerezo bazahitamo :

  1. Ivugururwa mu myigishirize y’amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza ryakorwa gute ngo niveau yamanutse cyane yongere izamuke ?
  2. Hakorwa iki kugirango ikibazo cya chomage y’abanyeshuri barangije Kaminuza gikemuke ?
  3. Ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage bukabije cyakemuka gute ?
  4. Ikibazo cyisaranganya ry’amasambu n’ubutaka kizakemuka gute ?
  5. Hakorwa iki ngo abashoramari bo hanze baze ari benshi mu gihugu ? Ni gute kwihangira imirimo byatezwa imbere ku buryo abantu bose batirukira gushaka akazi muri leta ?
  6. Ni zihe ngamba zafatwa ngo hubakwe les institutions fortes zizaba inkingi ya demokarasi mu Rwanda ?
  7. Ni gute abanyarwanda babyaza umusaruro mukuba bari membre wa East African Community ?
  8. Hakorwa iki ngo u Rwanda rushyireho politiki irambye y’ububanyi n’amahanga hagati y’ibihugu duhana imbibi ndetse n’ibyakure ?
  9. Hakorwa iki kugirango igihugu cyacu kigendera kuri economie ishingiye ku buhinzi kuri 80% ngo ihinduke ishingire mu gutanga service kuri 80% naho ubuhinzi bugume kuri 20% ?
  10. Ni iki gishobora guhuza abanyarwanda bose batavuga rumwe (élément unificateur) twakubakiraho ubumwe n’ubwiyunge ku buryo burambye ?
  11. Ni ubuhe buryo bwihuse bwakoreshwa ngo havugururwe infrastructure harimo gukwirakwiza amashanyarazi, amazi, kubaka imihanda mishya mu gihugu hose ?
  12. Ni iki cyakorwa ngo abanyarwanda batuye hanze y’igihugu muri diaspora batavuga rumwe hagati yabo ngo bashobore guhuriza ingufu hamwe ngo bakorane hamwe ibikorwa bibateza imbere hagati yabo ndetse binateza igihugu imbere ?
  13. Hakorwa iki ngo abanyarwanda bige kwungurana ibitekerezo badakoresheje imvugo twakwita communication violente bakiga kubaha ibitekerezo bidahuye n’ibyabo ?
  14. Ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri hanze y’igihugu cyakemurwa gute ngo gicike burundu ?
  15. Ni ubuhe buryo bwiza bwakoreshwa ngo abantu bagire ubwisanzure mu bitekerezo, mu kwishyira hamwe ndetse no gushinga amashyaka ya politiki mu gihugu bidashubije u Rwanda mu mwiryane nkuwabaye muri 94 wagejeje igihugu kuri genocide ?
  16. Ni iki cyakorwa ngo inzego eshatu zishobore kwigenga no kwisanzura nta rwego rubangamiye urundi (séparation de pouvoir) arizo pouvoir exécutif, pouvoir législatif na pouvoir judiciaire ?
  17. Hakorwa iki ngo u Rwanda rusabe communauté internationale ngo ihe impozamarira abacitse ku icumu rya génocide tutsi yo muri 94 ?
  18. Ni izihe ngamba zafatwa ngo dusigasire umuco nyarwanda ndetse n’ururimi rwacu rugenda ruta umwimerere ?
  19. Ni izihe ngamba zafatwa ngo sport mu Rwanda itezwe imbere ndetse u Rwanda rube rwazaseruka mu batwara ibikombe ku rwego rwa Afrika ndetse no guseruka mu rwego rw’isi haba muri football, volleyball, basketball, athlétisme, etc. ?
  20. Ni gute ICT (Information and Communication Technology) yakoreshwa mu kurwanya ubukene no guteza imbere ubukungu bw’igihugu?

Conclusion

Muri Groupe de réflexion hazakirwa article zijyanye n’izo topics 20 za mbere gusa. Inyandiko zose zizashyirwa hamwe hakurikijwe topic ivuga. Igihe ntarengwa cyo gutanga ibitekerezo ni mu mpera za Novembre 2014. Ibitekerezo byose byatanzwe bizashyikirizwa abayobozi b’u Rwanda muri Decembre 2014. Nyuma hazabaho gukora suivi y’ishyirwa mu bikorwa ry’ibitekerezo byatanzwe. Ibitekerezo byanyu ni ukubigeza kuri groupereflexionrwanda@gmail.com

Alain Patrick Ndengera

Umuyobozi w’agateganyo wa Groupe de Réflexion Rwandais

Netters,

Mu minsi ishize twakunze kumva abanyamakuru babaza prezida wa republika y’u Rwanda nyakubahwa prezida Paul Kagame niba azongera kwiyamamaza indi mandae nyuma ya 2017. Iki kibazo kuko cyagarutsweho inshuro zirenga 10 kibazwa n’abanyamakuru bo mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga, ku giti cyanjye numva abanyarwanda dukwiye kugisesengura kuko ni kimwe mu ipfundo rikomeye ku gihugu nk’u Rwanda kuko muri 2017 u Rwanda ruzaba ruri mu mayira abiri kandi uburyo tuzakata iryo korosi rya 2017 nibyo bizaduha ikizere cyaho igihugu cyerekeza.

Ku bwanjye mbona mbere yo kwibaza uko bizagenda muri 2017 twari dukwiye kwibaza ibibazo bibiri bikomeye kandi by’ingenzi: Igihugu cyacu kirava he? Igihugu cyacu kirajyahe? Mu gusubiza iki kibazo nta marangamutima ni nabyo bizadufasha kumenya ndetse no kumva neza uko bizagenda muri 2017. Mu gusubiza ibyo bibazo byombi umuntu yabisubiza mu magambo macye: Igihugu cyacu kivuye mu mahano ya genocide, uyu munsi kiri kwiyuba kakandi aho tugana birasaba umutekano uhagije ngo gahunda zose zishobore kugerwaho zaba iz’iterambere rijyanye n’imibereho myiza y’abaturage bose ndetse na demokarasi isesuye.

1. Kuba prezida w’u Rwanda bisaba izihe conditions ?

Mu by’ukuri abantu bamwe bakora politiki bashyigikiye ubutegetsi cyangwa bari muri opposition hari igihe bumva ko kuba prezida w’u Rwanda ari ibintu bishoboka ku muntu wese. Njye siko mbibona. Ku bwanjye mbona hari réalités twirengangiza nyamara abantu bagerageje kuzisobanukirwa hari byinshi byarushaho kumvikana ndetse n’ibyo abantu bibaza bikagira icyerekezo gifatika.

Kuyobora igihugu nk’u Rwanda muri iki gihe tugezemo bisaba ko umukuru w’igihugu aba afite capacité zo guhuza ingabo z’igihugu, inzego z’iperereza (iz’imbere mu gihugu no hanze) kandi akanagira soutien politique ikomeye bivuze aturuka mu ishyaka rya politiki rikomeye ryamutanzeho umukandida. Ibyo bintu bitatu umuntu utabifiteho contrôle nta nubwo yakagombye no kurota kuba prezida w’u Rwanda uyu munsi.

Ingero sizo zibuze twafatira nko mu Burundi aho umukuru w’igihugu witwa Ndadaye wigeze gutorwa afite contrôle imwe muri izo eshatu navuze hejuru ariyo soutien politique yonyine. Ndadaye yakomokaga mu ishyaka rya politiki rikomeye ryitwa Frodebu ariko adafite contrôle kuri armée no ku nzego z’iperereza. Uko byamugendekeye twese twarabibonye. Iyi ni réalité yo muri Afrika kandi ni uko bizakomeza kumera no mu myaka 10 cyangwa irenze iri imbere.

Byaragaragaye ko iyo hari umu prezida wujuje izo conditions eshatu igihugu kigira umutekano. Iyo igihugu gifite umutekano ni naho n’ibindi byose byubakirwaho tuvuge nk’iterambere kuko aba investisteurs bazana imari yabo iyo igihugu gitekanye, niho imibereho myiza y’abaturage ifata indi intera abaturage bakava mu bukene bakiteza imbere, nibwo bishoboka kubaka institutions zikomeye ndetse ninabwo bishoboka kubakira demokarasi irambye hejuru y’uwo mutekano n’izo institutions zikomeye.

Ibi iyo tubicuritse tugahera kuvuga ngo turashaka demokrasi nta mutekano uhari cyangwa tutarubaka instistutions zikomeye, cyangwa umuturage ataragira imibereho myiza de base tuvuge atarabona ikimutunga we n’umuryango we, ataragira inzu ye n’umuryango we, yohereze abana mu ishuri ndetse agire imibereho myiza yiteze imbere niho usanga byose bihinduka umuyonga , igihugu kigacura imiborogo hakaba intambara z’urudaca bitewe nuko abantu batazi aho igihugu kiva naho kijya. Igihugu nk’u Rwanda kivuye mu mwobo hari etape kigomba gucamo mbere yo kugera kuri demokarasi isesuye. Izi etape ariko nizo ku gihugu kivuye mu bibazo bikomeye nk’ibyo u Rwanda wyanyuzemo. Ntitwazikoresha ku bindi bihugu byose bidahuje amateka n’u Rwanda:

2. Etape ya mbere: Umutekano

Birakwiye ko tumenya étapes zo kugera kuri demokarasi. Ndazisubiramo habanza étape ya mbere nakwita la stabilisation, aho umuyobozi ufite contrôle ku ngabo z’igihugu, ku nzego z’umutekano ndetse ukomoka mu ishyaka rikomeye ryamutanzeho umukandida afata destinée z’igihugu akagiha umutekano mu gihe runaka, nuko igihugu cyamara kugira umutekano kikaba ariyo nzira yonyine yo kwinjira mu zindi étapes

3. Etape ya kabili: Iterambere n’imibereho myiza y’abaturage

Muri iyi etape ya kabiri nibwo abaturage bamaze kwizera umutekano batangira kwitabira ibikorwa by’amajyambere ndetse bakanashora imari yabo. Muri iyi étape ni naho abashoramari bazana ifaranga ritubutse mu gihugu bagashinga ibikorwa by’amajyambere bityo abaturage bakabona imirimo ndetse nabo bashoramari bagatanga imisoro igihugu kikunguka.

4. Etape ya gatatu: Kubaka institutions zikomeye

Kuri ino etape niho igihugu gishyiraho inkingi zikomeye mu nzego zose ku buryo usanga hari séparation de pouvoir, usanga hari za inzego zigenzura za audit, inzego za ombudsman mu bigo byose, inzego zirwanya ruswa, inzego zishinzwe amatora, etc… izi institutions zose iyo zimaze gushinga imizi kandi ziri hejuru y’abantu bose nibwo haza etape ya kane

5. Etape ya kane : Demokarasi

Iyo izi institutions zimaze kwubakwa kandi zarashinze imizi, nibwo demokarasi yubakwa igashinga imizi yubakiye hejuru y’izo institutions. Kuko abaturage n’abayobozi baba baramaze gufata umuco wo kubaha institutions ku buryo demokarasi igerwaho vuba. Kandi kuko abaturage baba bamaze kujijuka usanga demokarasi igendera kuri majorité des idées aho kugendera kuri majorité ethnique.

6. Uyu munsi u Rwanda tugeze kuri étape ya kangahe muri izi enye ?

Gusubiza iki kibazo ninabyo nizadufasha kumva neza uko bizagenda muri 2017. Niba u Rwanda tukiri kuri etape ya mbere yo gushaka umutekano kubera abantu bagishaka gutera u Rwanda, uyu munsi tukaba tucyumva za grenade ziterwa mu gihugu zikica abaturage, cyangwa tukumva amashyaka n’imitwe y’ingabo ashaka gufatanya n’ibihugu byo hanze ngo atere u Rwanda, nta kibuza ko abayobozi b’u Rwanda bazagumisha alerte kuri etape ya mbere.

Niba etape ya mbere itarasobanuka neza rero nubwo igihugu cyaba cyarinjiye muri étape ya kabili cyangwa iya gatatu usanga mu gihe nta mutekano uhari cyangwa hari menace ku busugire bw’igihugu buri gihe haba hakenewe umuyobozi ufite contrôle kuri za points eshatu navuze haruguru.

No muri 2017 ni cyo kibazo tuzibaza : Umuperezida ushaka kujyaho azatwizeza umutekano ? Natawuduha se tuzagera ku iterambere rirambye gute ? Tuzubaka institutions zikomeye gute ? Niba se tudafite institutions zikomeye tuzagera kuri demokrasi irambye gute ?

Niyo mpamvu njye ndangiza nemeza ko muri 2017 mu guhitamo tuzareba umuyobozi ushobora kuduha umutekano kuko niwo fondation w’ibintu byose (iterambere, imibereho myiza ndetse na demokarasi irambye). Kuzana umutekano urambye twasanze ko bisaba ko umuyobozi aba afite contrôle ku ngabo, ku nzego z’iperereza ndetse akanagira soutien politique aturuka mu ishyaka rikomeye ryamutanzeho umu candidat. Umuntu utujuje ibi byangombwa nta nagomba no kurota avuga ko ashaka kutuyobora muri 2017 kuko azatudindiza tugahera kuri étape ya mbere ku buryo mandat ya 7 ans yamubera imfabusa no kudindiza igihugu arwana n’ibibazo bya sécurite interne et externe aho kutugeza kuri etape ya gatatu n’iya kane.

Uyu munsi prezida Kagame yujuje izi conditions eshatu navuze hejuru kuko izo ngabo yaziyoboye igihe kirekire azizi, ndetse yanakoze imirimo y’iperereza ku buryo azi neza uko rigenda ubu mu gihugu (external and internal), ikindi yatanzwe n’ishyaka FPR rikomeye kandi riyobora igihugu. Ahubwo abantu aho kumubaza ko aziyongeza indi mandat bari bakwiye kumubaza bati kuva uri umuyobozi etape ya mbere yarashobotse , etape ya kabiri irashoboka cyangwa iri en cours, tuti wabigenza ute ngo igihugu ukinjize muri etape ya gatatu yo gushyiraho institutions zikomeye ziri hejuru y’abantu ? Iyo étape nayigeraho azaba asigiye umurage ufatika u Rwanda nundi uzamukurikira azasanga inzira zaraharuwe.

Ariko se muri 2017 bizaba byagezweho kandi tucyumva ko hakiri menace kuri etape ya mbere y’umutekano ? Kandi twabonye ko iyo umutekano ubuze n’ibindi byose ntibigerwaho. Ku bwanjye mbona u Rwanda aho ruhagaze uyu munsi na administration rufite rukeneye nk’indi myaka icumi kugera muri 2024 ngo tugere kuri etape ya gatatu n’iya kane ku byuryo busesuye. Dore abavuga ibya mandat kuyongera cyangwa kuyirekera uko iri bajye bagira aho bahera hafatika bahereye kuri izi etape enye nasobanuye haruguru aho kuvugira mu cyuka no mu marangamutima.

Alain Patrick Ndengera A.K.A Tito Kayijamahe

ICGLR COMMUNIQUE

Posted: January 16, 2014 in Politics

Joint Communique of the Declaration of the Summit of Heads of State and Government of the International Conference on the Great Lakes Region (ICGLR) on the Promotion of Peace, Stability and Development in the Great Lakes Region

http://www.scribd.com/doc/200038991/Joint-Communique-of-the-Declaration-of-the-Summit-of-Heads-of-State-and-Government-of-the-International-Conference-on-the-Great-Lakes-Region-ICGLR-o

Alain Patrick Ndengera