IKAZE IWACU IZAKURIKIRANWA MU NKIKO KUBERA GUSEBANYA

Posted: March 13, 2015 in Politics

Netters,

Mbonye inyandiko yo mu Kinyamakuru Ikaze Iwacu kivuga ngo abicanyi b’abanyarwanda batuye Canada nkubitwa n’inkuba no kubonamo izina ryanjye riri mubo bita ko bafite gahunda yo kwica abanyarwanda batuye muri Canada ngo bo muri opposition. Akumiro ni amavunja aka wa mugani. Niko niba ari uku opposition ikora yo guhimbira abantu ibinyoma ibagaragura mu byondo ibatesha reputation mu bantu no mu nshuti, njye ndabyanze kandi ntibizarangirira aha bizarangirira mu nkiko. Niba koko umuntu agushinja icyaha kiremereye nkicyo cyo kuvutsa abantu ubuzima, agakora inyandiko, agashyiraho ifoto yawe n’amazina yawe ku nyandiko izasomwa n’abantu benshi ku mbuga, ikiba gisigaye ni iki ? Ni ugukizwa n’inkiko.

Ndatangira nibaza impamvu zose zishobora gutuma bariya banditsi bo muri Ikaze Iwacu banshyira kuri iriya liste y’abahotozi ngo ndebe aho biva:

 

  1. Ese kujya mu Rwanda ni icyaha ?

Niba koko kujya mu Rwanda ari icyaha gikomeye gisaba ko ugiyeyo wese ashyirwa kuri liste y’abahotozi bivuze ibi bikurikira. Gutera ubwoba abantu bose bashaka kujya mu Rwanda ngo bazajye bagenda bububa bihishe kandi bagiye iwabo ? Oya ibyo ntibishoboka. Umunyarwanda agomba gutaha mu gihugu cye igihe ashakiye kandi agataha yemye. Niba uwandika izi nkuru afite ibibazo bimubuza gutaha mu gihugu cye ashobora gukemura ibibazo bye atitwaje umuntu wese ugiye gusura igihugu cye. Niba kujya mu Rwanda ari icyaha icyo kirampama kandi kiragahora kimpama kuko sinzareka gusura igihugu mvukamo.

  1. Ese kujya mu nama y’umushyikirano ni icyaha ?

Nibyo koko maze kwitabira inama y’umushyikirano inshuro zigera kuri eshatu. Buri gihe uko mvuyeyo nkora report ngasangiza abanyarwanda baba mu mahanga ibyo nabonye , uko igihugu gihumeka, aho politiki igeze. Birumvikana ko hari abishimira ibyo mvuga kimwe n’abandi batabyishimira. Ibyo ni normal muri demokarasi. Ese kujya mu nama y’umshyikirano ibera ku karubanda, ikananyura kuri TV niyo bavuga ko uyigiyemo ahinduka umwicanyi ? Kuko nabonye abantu banditse bose ari abagiye muri iyo nama y’umushyikirano ? Ese byaba ari ugutera ubwoba abandi ngo bazatinye kuyitabira ? Icyo nabwira umwanditsi ni uko mu Rwanda muri Decembre 2014 hariyo abanyarwanda baturuka Canada barenga 150 bagiye gusura igihugu cyabo.

Kandi hafi ya bose bitabiriye inama za diaspora zibera ku karubanda ndetse banitabira n’inama y’mushyikirano ibera nayo ku karubanda. Kuri njye kujya muri iyi nama mpungukira byinshi ku bibera mu gihugu imbere kuko binatanga occasion yo kuganira n’abayobozi bose bo mu nzego zose bigatuma umenya nyabyo uko igihugu gihagaze. Ikibabaje no kuri liste y’abahotozi bashyizemo umudamu utaranakandahije ikirenge mu Rwanda vuba aha. Ibi byerekana ko abandika bafite gahunda ndende yo gucecekesha no gutera ubwoba abantu babateza inzego z’umutekano za Canada. Ibi ni ukwibeshya kuko bizababera BOOMRANG umunsi izi nzego zatahuye ikinyoma cyabo. Isi izababana nto cyane.

  1. Ese ni Ikaze Iwacu ibyandika cyangwa ni abayihishe inyuma ?

Iki nicyo kibazo nyamukuru abantu bose baba ino batuzi neza bibaza. Ese koko Ikaze Iwacu abayiha amakuru ni bande ? Mu by’ukuri ibyo bintu bimaze iminsi aho abantu bo muri opposition ba RNC kimwe n’abandi bo muri parti Amahoro People Congress bagiye mu nzego za securité za Canada kuvuga ko bahigwa ndetse bagatanga n’amazina y’abashaka kubica. Ndetse iperereza riri en cours hari benshi mu banyarwanda bahuye n’izo nzego. Donc ibyo Ikaze Iwacu yandika nibyo yahawe nabo bantu bahagarariye izo parti barimo Hakizimana Emmanuel wa RNC ndetse na Gasana Gallican na Masozera Etienne ba parti Amahoro People Congress.

Kuba ku giti cyanjye icyo kinyamakuru kinzana muri ayo manjwe y’ubuhotozi (ibintu bidashobora na gato kumbaho mu buzima bwanjye) byerekana ko uretse no guhimba ibinyoma bagaragura abantu mu byondo, bandika amazina y’abantu, bakanashyiraho amafoto yacu, byerekana ko gahunda ya opposition yafashe indi ntera. Uko bizarangira nta kundi ni mu manza no mu nkiko za Canada. Izo nzego z’iperereza zizahamagazwa zisobanure ibyo zakusanyijwe mu baregwa nuko niba abashinjabinyoma barabeshya bazakanirwa urubakwiye. Uru rubanza ruzaba ruryoshye pe. Ku binyerekeye namaze gufata avocet uzamburanira iyo diffamation. Nzatanga ikirego vuba.

  1. Ubutindi n’ubuswa muri politiki

Ikigaragara ni uko opposition nyarwanda aho gukora projet politique ifatika bikaba byarabananiye ahubwo bibereye mu gushwana hagati yabo, ubundi bakirirwa bahimba amashyaka avuka nk’imegeri uko bwije uko bukeye ubu bari gushakira amahirwe ahandi. Ikibabaje ni uko bahitamo gukinira politiki mu isayo rya ruhurura ryuzuye ibyondo bakaba bashaka kuridukururamo ngo tuhaganirire. Ibyo ntibishoboka ntawe uzabasanga muri uwo munuko wo gusebanya, kwandika abantu mubabeshyera, mugashyira amafoto yacu kuri site yanyu zisomwa n’abantu benshi. Igisigaye ubwo ni rendez-vous mu nkiko.

  1. Umwanzuro

Abanyarwanda ntibagomba guterwa ubwoba n’ibi bihuha byanditswe na opposition kuko ari ibinyoma byambaye ubusa n’ikimenyimenyi bizagaragara vuba aha mu nkiko. Abanyarwanda bagomba kumenya ko kujya gusura igihugu cyabo ari uburenganzira bwabo ko nta muntu numwe ubaho kuri no si ugomba kububambura, bagomba kumenya ko bafite uburenganzira bwo guhitamo inzira ibanogeye ya politiki ko ubwo burenganzira nta muntu numwe ushobora kububambura, bagomba kumenya ko kujya muri Rwanda Day ari uburenganzira bwabo bwo kujyayo cyangwa kutajyayo. Ibi umuntu wease uzashaka kubivutsa undi munyarwanda akangisha inkiko z’ino mu mahanga agomba kumenya ko izo nkiko zikora mu bwigenge kandi zikora iperereza ritomoye mbere yo gufata imyanzuro. Umunsi bamenye aho ukuri kuri imizinga izavamo imyibano. Umuco wo gukora politiki yo gusebanya no kugaragura abo mutavuga rumwe mu byondo ugomba gucika bitaba ibyo ababikora bikazabagiraho ingaruka z’intanga rugero.

 

ALAIN PATRICK NDENGERA A.K.A TITO KAYIJAMAHE

 

 

Inyandiko isebanya yo mu Ikaze Iwacu nsubiza iri hano:

http://ikazeiwacu.fr/2015/03/12/canada-tumenye-zimwe-mu-nkoramaraso-ziyemeje-gushimisha-paul-kagame-zica-abanyarwanda-bamuhunze/

Leave a comment